Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije na Gen Muhoozi mu isabukuru y’amavuko

todayApril 25, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba n’itsinda bari kumwe, mu muhango wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.

Inkuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ivuga ko uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023.

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, ndetse akaba asanzwe ari Umujyanama we mu bikorwa byihariye, yageze i Kigali ku cyumweru aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Abaminisitiri bo muri Uganda.

Gen Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Gen Muhoozi Kainerugaba, muri Werurwe uyu mwaka nibwo yatangaje ko muri Mata azizihiriza i Kigali isabukuru ye y’imyaka 49.

Itsinda ryaje riherekeje Gen Muhoozi ririmo, Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

Muhoozi Kainerugaba wizihizaga isabukuru y’imyaka 49, yavutse ku wa 24 Mata 1974.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari Abanyarwanda babaga muri Sudan bahungishirijwe muri Djibouti

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda bagera kuri 70 bari i Khartoum muri Sudan bahavanwe mugihe imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu muri icyo gihugu igikomeje. Kugeza ubu mu Banyarwanda bakabakaba 70 bari muri Sudan, muri bo ntawe urabura ubuzima cyangwa ngo akomerekere nk'uko byatangajwe na Alain Mukurarinda. Kugeza ubu hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudan birimo Djibouti. Guverinoma […]

todayApril 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%