Antony Blinken, umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga yatangaje ko impande zihanganye muri Sudan zemeranyijwe ku gahenge k’amasaha 72 guhera ku wa mbere saa sita z’ijoro ku isaha yaho.
Aka kabaye nibura agahenge ka gatatu gatangajwe kuva urugomo rwakwaduka muri uku kwezi muri Sudan ariko nta na kamwe kubahirijwe.
Blinken yavuze ko igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF) bageze ku masezerano y’agahenge nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 48. Buri ruhande rwatangaje ukwarwo ko ruri muri ako gahenge.
Abantu nibura 400 ni bo bamaze kwicwa kuva imirwano yakwaduka ku itariki ya 15 Mata.
Kuva urugomo rwatangira, abatuye mu murwa mukuru Khartoum washegeshwe n’imirwano basabwe kuguma mu ngo zabo, ndetse ibiribwa n’amazi bimaze igihe birimo kuba bicye.
Aka gahenge karatanga ikizere ko abaturage b’abasivile bashobora kuva muri uwo mujyi.
Leta z’ibihugu by’amahanga na zo zirizera ko ako gahenge kazatuma zishobora gukomeza ibikorwa byo guhungisha abaturage bazo zibakura muri icyo gihugu.
Ibihugu byakomeje kwihutira guhungisha abadiplomate babyo hamwe n’abasivile, mu gihe imirwano yari ikaze mu bice byo rwagati mu murwa mukuru bituwe mu buryo bw’ubucucike.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye UN, António Guterres yatanze umuburo ko urwo rugomo rwo muri Sudan hari ibyago byuko rwakwagukira no mu karere kose Sudan iherereyemo ndetse no hanze yako.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Murenge wa Muhima tariki 22 Mata 2023, kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bw’indengakamere bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi mu gihe cya Jenoside. Uretse gushumuriza Interahamwe n’abasirikare Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Sainte Famille bakabicira mu mbuga ya Kiliziya, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa abanze akabatanga […]
Post comments (0)