Inkuru Nyamukuru

Afurika y’Epfo: yahakanye ko idashaka kwivana muri ICC

todayApril 26, 2023

Background
share close

Ibiro bya Perezida muri Afrika y’Epfo byatangaje ko icyo gihugu kidateganya gufata umwanzuro wo kwivana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Cyril Ramaphosa, mugitondo cyo ku wa Kabiri yari yavuze ko Afurika y’Epfo yifuza kuva muri ICC. Ibiro bye byatangaje ko habaye kwibeshya mu bijanye no gutanga amakuru mu ishyaka riri ku butegetsi ANC.

Ramaphosa yari yavuze ko ishyaka rya ANC rimaze igihe ribona ko ICC idafata kimwe ibihugu. Yavugaga ko abakuru b’ibihugu benshi bo muri Afurika bagiye bagezwa imbere y’urwo rukiko rufite icyicaro i LaHaye mu Buholande.

Afurika y’Epfo itangaje ibyo kwivana muri ICC mu gihe yitegura kwakira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS n’u Burusiya burimo, mu gihe Perezida wabwo Vladimir Putin aherutse gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi n’urwo rukiko, ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine.

Ibihugu bigize umuryango wa BRICS birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afrika y’Epfo.

Perezida Ramaphoza, yavuze ko ishyaka rye rya ANC ribona ko ikibazo cyo kudafata ibihugu kimwe bikwiye kuganirwaho bityo ko Afurika y’Epfo ikwiye kwitandukanya na ICC.

Mu gihe Perezida Putine yakwitabira iyo nama, ICC yizeye ko Afurika y’Epfo izahita imuta muri yombi kuko iri mu bihugu byashyize umukono kw’ishingwa ry’urwo Rukiko. Gusa n’ubwo bimeze gutyo ariko, si ubwa mbere Afrika y’Epfo yanze guta muri yombi abayobozi bashyiriweho izo mpapuro kuko yanze gukora nk’ibyo muri 2015, Omar al-Bashir wayoboraga Sudani ubwo yasuraga Afurika y’Epfo.

Si ubwa mbere Afurika y’Epfo ishatse kwivana muri ICC kuko yabigerageje mu 2016 ariko umwanzuro ukaza kuburizwamo n’urukiko rukuru, rwagaragaje ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

DIGP Ujeneza yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bibazo bibangamiye umutekano ku isi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw'akazi muri Pologne aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ya Polisi. Ni inama izamara iminsi ibiri yatangiye ku wa Kabiri tariki 25 Mata, ibera mu kigo cy'imurikabikorwa giherereye mu Mujyi wa Kielce. Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'umutekano n'ubutegetsi Wungirije w'icyo gihugu, Bartosz Grodecki. Yitabiriwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof. […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%