Inkuru Nyamukuru

DIGP Ujeneza yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bibazo bibangamiye umutekano ku isi

todayApril 26, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ya Polisi.

Ni inama izamara iminsi ibiri yatangiye ku wa Kabiri tariki 25 Mata, ibera mu kigo cy’imurikabikorwa giherereye mu Mujyi wa Kielce.

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano n’ubutegetsi Wungirije w’icyo gihugu, Bartosz Grodecki.

Yitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase.

Iyi nama yitezweho kuzatanga urubuga ruhuriramo inzego zishinzwe iyubahirizamategeko n’impuguke mu by’umutekano zo mu bihugu byo hirya no hino ku isi, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byugarije isi.

Intego y’uyu mwaka izibanda ku mutekano w’iterambere ry’itumanaho, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwegeranya Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu bugenzacyaha n’ibindi bitandukanye, hibandwa ku kurebera hamwe uko ibibazo bikigaragaramo byacyemuka n’icyakorwa ngo birusheho gukorwa mu buryo butanga umusaruro.

Hazasuzumirwa hamwe uko hakwifashishwa ikoranabuhanga n’iyubahirizamategeko mu guhangana n’ibyo bibazo byugarije isi.

Iyi nama Mpuzamahanga ya Polisi kandi izaba ibangikanye n’imurikabikorwa ry’umutekano ryahawe izina POLSECURE 2023.

Ni imurikabikorwa rizamara iminsi itatu mu rwego rwo kumenyekanisha inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu kubungabunga umutekano n’ituze rusange ry’abaturage, ahabarizwa ibikoresho by’ubwirinzi n’ubutabazi, iby’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.

Inama zo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu.

DIGP Ujeneza ari kumwe na Ambasaderi Shyaka uhagarariye u Rwanda muri Pologne bagiranye ibiganiro by’ubufatanye n’umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Pologne; Gen Jaroslaw Szymczyk.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere umutekano mu bihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi baganira ku guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki 25 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w'u Rwanda na Uganda. Ibi bibaye nyuma y'aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa Mbere bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n'itsinda yari ayoboye, mukwifatanya nawe kwizihiza isabukuru y’imyaka 49. Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49 y'amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Perezida […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%