Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Batanu bafashwe bazira guhisha amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

todayApril 26, 2023

Background
share close

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, abantu batanu batawe muri yombi nyuma yo kwanga gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bayishyize.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko mu Karere ka Kamonyi abandi bantu batanu bo mu Murenge wa Nyamiyaga, nabo batawe muri yombi kubera guhisha amakuru y’aho bashyize imibiri y’Abatutsi icumi bishwe muri Jenoside, bikaza kumenyekana ko banze kubivuga babizi, ndetse bakajya bagerageza kuzimanganya ibimenyetso.

Yagize ati “Mu batawe muri yombi bo mu Murenge wa Nyamiyaga harimo uwitwa Kalisa Claver, akaba yarafunzwe imyaka umunani akurikiranyweho ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside. Nzamwita Leonard yafunzwe imyaka 28 na we yari akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoze muri Jenosdie, akaba yari amaze igihe gito afunguwe. Undi ni Bayingana Augustin, Niyonshuti Valens na Musanabera Consolée, aba bose bari bazi ko mu isambu yabo hashyinguyemo abo bantu”.

Nyuma yo kubona iyo mibiri mu isambu yabo, batangiye kugenda babeshya ko iyo mibiri atari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ko ari iy’abantu babo bagiye bahashyingura mu bihe bitandukanye.

Dr Murangira avuga ko hakozwe iperereza riza gusanga ari Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Avuga kandi ko hirya no hino mu gihugu hari abandi bantu bagiye batabwa muri yombi kubera guhisha amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye, bakinangira gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Aba bantu batanu bo mu Murenge wa Nyamiyaga batawe muri yombi nyuma y’abandi batanu bo mu Murenge wa Mugina, biyemerera ko bagize uruhare mu rupfu rw’abantu babiri, imibiri yabo yari yabonetse muri uyu murenge, ndetse bakemera ko banze no gutanga amakuru babizi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Afurika y’Epfo: yahakanye ko idashaka kwivana muri ICC

Ibiro bya Perezida muri Afrika y’Epfo byatangaje ko icyo gihugu kidateganya gufata umwanzuro wo kwivana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Cyril Ramaphosa, mugitondo cyo ku wa Kabiri yari yavuze ko Afurika y’Epfo yifuza kuva muri ICC. Ibiro bye byatangaje ko habaye kwibeshya mu bijanye no gutanga amakuru mu ishyaka riri ku butegetsi ANC. Ramaphosa yari yavuze ko ishyaka rya ANC rimaze igihe ribona ko ICC […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%