Inkuru Nyamukuru

Perezida Joe Biden yatangaje ko azongera kwiyamamaza mu matora ya 2024

todayApril 26, 2023

Background
share close

Perezida w’Amerika Joe Biden yatangaje ko mu matora ya 2024 azongera kwiyamamaza, ibi bikaba biharuye inzira yuko ashobora kongera guhatana na Donald Trump na we wahamije ko azahatanira gusubira muri White House.

Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, yatangaje kongera kwiyamamaza kwe mu butumwa bwa videwo ku wa kabiri, hari hashize igihe bitegerejwe ko azatangaza ko azahatanira manda ya kabiri y’imyaka ine.

Yavuze ko iki ari igihe cy’ingenzi cyane, aho ubwisanzure n’uburenganzira biri ku nkeke. Yagize ati: “Iki si igihe cyo kudamarara. Ni yo mpamvu ndimo kwiyamamaza”.

Visi Perezida Kamala Harris, w’imyaka 58, ni we bazongera kwiyamamazanya ku mwanya wa Visi Perezida.

Biden, w’imyaka 80, asanzwe ari we Perezida ushaje cyane wabayeho mu mateka y’Amerika ndetse birashoboka ko mu kwiyamamaza kwe azabazwa ku myaka ye. Aramutse yegukanye intsinzi mu matora, yaba afite imyaka 86 ubwo yaba asoje manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2029, ari na yo ya nyuma muri Amerika.

Biden yari amaze igihe yumvikanisha ko ateganya kongera kwiyamamaza, ikibazo cy’ingenzi cyibazwaga ni igihe azabitangariza.

BBC itangaza ko nyuma yo kumara impera y’icyumweru ari kumwe n’abajyanama be i Camp David, aho ba perezida b’Amerika bakorera umwiherero ho muri leta ya Maryland, yahisemo gutangiza kongera kwiyamamaza kwe ku isabukuru y’imyaka ine ishize atangaje kwiyamamaza kwe mu 2020.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikinyamakuru NBC mu mpera z’icyumweru gishize ryasanze 70% by’Abanyamerika, ndetse n’abarenze kimwe cya kabiri (1/2) cy’abademokarate, bemeza ko Biden adakwiye kongera kwiyamamaza.

Benshi mu bavuze ko Biden adakwiye kongera kwiyamamaza babishingiye ku myaka ye, bavuga ko iteye impungenge. 48% bavuze ko imyaka ye iteje “impungenge zikomeye”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta igiye kugabanya abo itangira ubwisungane mu kwivuza

Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023. Bamwe mu banyarwanda basanzwe bahabwa ibyiciro by’ubudehe ndetse hakaba hari Serivisi zitangwa zibishingiyeho. Ubu rero ibyiciro uretse gukoreshwa mu igenamigambi rya Leta no gutanga amakuru ntibizongera gukoreshwa mu gutanga serivsi. Abakozi ba Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangiye ibikorwa byo gusura uturere […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%