Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Zimbabwe aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) aho igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.
Iyi nama izamara iminsi itatu kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Mata ikazahuza abayobozi barenga 2,000 baturutse hanze y’umugabane wa Afurika ndetse no muri Afurika, mu nzego za guverinoma, ubucuruzi n’imiryango mpuzamahanga.
Iyi nama biteganyijwe ko iziga ku buryo bushya bwo gushyira imbaraga mu iterambere rirambye ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Lazarus Chakwera wa Zambia n’Umwami Mswati III wa Eswatini.
Iri huriro kugeza ubu rigizwe n’ibihugu 36 byo ku Mugabane wa Afurika. Ni ku nshuro ya mbere inama ya Transform Africa igiye kubera hanze y’u Rwanda, kuko izindi nshuro yaberaga i Kigali mu Rwanda.
Transform Africa Summit ni inama yatangirijwe bwa mbere I Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2013, n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso.
Post comments (0)