Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi baganira ku guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda

todayApril 26, 2023

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki 25 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa Mbere bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, mukwifatanya nawe kwizihiza isabukuru y’imyaka 49.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Perezida Kagame, yamushimiye uruhare ntagereranywa no kurushaho kwiyemeza kongera kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho kuvuga ko ibihugu bishobora kugira amahoro ariko ntibibe inshuti, ariko ubu u Rwanda na Uganda bifite amahoro kandi ari n’ibihugu bifitanye ubushuti.

“Turabona amahoro hagati y’ibihugu byombi. Ushobora kugira amahoro ariko hagati aho mukaba mutari inshuti. Ariko ubungubu ntekereza ko dufite byose.Turi inshuti kandi tubanye mu mahoro.”

Gen. Muhoozi na we yavuze ko ubu nta washidikanya ku bushuti hagati y’u Rwanda na Uganda, anemeza ko bwashimangiwe n’uko Perezida Kagame yamugabiye inka 10 none ubu zikaba zarabyaye zikagera kuri 17.

Yagize ati: “Twavuye ku kuba ari Perezida nanjye nkaba Umwofisiye Mukuru mu ngabo, tugera ku kuba inshuti kandi igihanya cy’ubwo bushuti cyabaye inka yangabiye mpa agaciro gakomeye. Zimeze neza, kandi ndagirango nkumenyeshe ko inka 10 wangabiye, ubu zigera kuri 17. ”

Mu Mpera z’ukwezi gushize ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ane arimo arebana no kujya inama mu bya politiki, ibirebana n’abinjira n’abasohoka, ubutwererane mu butabera ndetse n’amategeko.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwana inama ya nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje kugorana

Nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, ku wa Kane tariki ya 20 ubuyobozi bukazana Caterpillars zigatangira gucukura kugira ngo bakurwemo, na n’ubu kubageraho bikomeje kugorana. Abakurikiranira hafi iby’imirimo yo kugerageza gushaka kugera aho abo bagwiriwe n’ikirombe bari, bavuga ko urebye ku wa Gatandatu tariki 22 Mata, nijoro, bari bamaze kwigizayo […]

todayApril 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%