Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania

todayApril 27, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yageze i Dar es Salaam mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane, avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika.

Akigera muri Tanzania, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stergomena Lawrence Tax.

Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Umukuru w’Igihugu yakirwa na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bagirane ibiganiro mu muhezo, biza gukurikirwa n’ibyo bagirana hari n’intumwa z’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi byitezwe kandi ko banaganira n’itangazamakuru.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’uko muri Kanama 2021 mugenzi we Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDF yateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Ubuyobozi bw’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwa mbere hagiye gutegurwa amarushwanwa yo Kwibohora mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 29. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 26 Mata 2023, ndetse imikino ya nyuma ikazasozwa ku ya 4 Nyakanga 2023. Nyuma yo gusoza irushanwa rihuza inzego za gisirikare zitandukanye mu mwaka 2022/2023 ryarangiye ku ya 31 Mutarama 2023, Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%