Perezida Paul Kagame avuga ko umubano n’ubucuti bw’u Rwanda na Tanzania, bishingiye imizi ku ntego ibihugu byombi bihuriyeho yo guteza imbere imibereho y’abaturage.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro we na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan bagejeje ku banyamakuru, muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye muri Tanzania.
Perezida Kagame yageze yageze i Dar es Salaam mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika.
Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n’abandi bayobozi muri iki gihugu.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, ndetse bagirana ibiganiro byabereye mu uhezo, byakurikiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru. Perezida Kagame yagarutse ku mahirwe Afurika ifite yo kuba ifite urubyiruko rw’abakozi, avuga ko ariko hakenewe ko urwo rubyiruko rushyirirwaho uburyo n’aho rukorera habafasha.
Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no kwihuza, kandi ibi biri mu byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho mu biganiro bagiranye mu muhezo.
Perezida Kagame yashimiye ubushake bwa Tanzania mu gukomeza gushyigikira umubano w’ibihugu byombi, no gufasha abaturage b’u Rwanda kwiteza imbere ku buryo bwihuse, ndetse n’amakompanyi yo mu Rwanda agahatana ku isoko mpuzamahanga.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania wamutumiye ngo azasure iki gihugu, kandi ashimira uburyo we n’itsinda bajyanye bakiriwe muri Tanzania.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y’uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.
Post comments (0)