Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abagenzi bose bari bayirimo uko ari 57 ntacyo babaye, bakaba babashije kuvamo bakuramo n’imitwaro yabo ariko imodoka yo irashya irakongoka, n’ubwo abaturage bagerageje kuyizimya bikananirana.
Ku bijyanye n’icyateye iyi mpanuka, CIP Habiyaremye yavuze ko batabashije guhita bakimenya ariko ko hagikorwa iperereza ngo kimenyekane.
Murego Fulgence umushoferi w’iyi modoka nawe nta makuru yatanze ku kibazo iyi modoka yari ifite gishobora kuba cyateye iyi nkongi. Icyakora hari amakuru avuga ko inkongi ishobora kuba yaturutse ku ipine ryaturitse rigahita rifatwa n’umuriro, utwika imodoka yose.
Muri Sudan abantu barenga 500 bamaze kugwa mu ntambara ihanganishije ingabo za Leta n’abarwanyi bitwara gisirikari ba Rapid Support Forces. Iyi ntambara ikomeje kubera mu murwa mukuru Khartoum yaturutse ku bwumvikane buke hagati ya Jenerali Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Dagalo wari umwungirije. Ministeri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu abantu 512 ari bo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’intambara abandi barenga 4,000 barakomeretse. Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio […]
Post comments (0)