Muri Sudan abantu barenga 500 bamaze kugwa mu ntambara ihanganishije ingabo za Leta n’abarwanyi bitwara gisirikari ba Rapid Support Forces.
Iyi ntambara ikomeje kubera mu murwa mukuru Khartoum yaturutse ku bwumvikane buke hagati ya Jenerali Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Dagalo wari umwungirije.
Ministeri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu abantu 512 ari bo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’intambara abandi barenga 4,000 barakomeretse.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yasabye impande zombi guhagarika imirwano ku bw’inyungu z’abaturage.
Guterres yavuze ko nta kamaro kari mu kurwanira ubutegetsi mugihe igihugu kirimo gusenyuka.
Impande zombi zagiye zemeranya ku ihagarika ry’imirirwano ariko ntibyubahirizwe. Amasezerano aheruka yo guhagarika imirwano ararangirana n’iki Cyumweru.
Aya yari yagezweho ku busabe bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Khartoum bavuga ko ayo masezerano ntacyo amaze kuko buri gitondo babyuka buva urusaku rw’amasasu n’indege z’intambara zirasa mu ma karitiye.
Mu mujyi wa Omdurman, kuri uyu wa Gatandatu bivugwa ko imirwano yiriwe hafi yahakorera radiyo na televiziyo by’igihugu. Iyi ntambara yatumye abaturage barenga miliyoni eshanu batuye umujyi wa Khartoum batava mu ngo zabo.
Hagati aho abantu hafi 75,000 bamaze gukurwa mu byabo abandi bahungira mu bihugu bituranye na Sudani birimo Misiri, Ethiopia, Tchad, na Sudani y’Epfo.
Post comments (0)