Inkuru Nyamukuru

Abapolisi b’u Rwanda bahuguye bagenzi babo bo muri Sudani y’Epfo

todayApril 30, 2023

Background
share close

Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU1-7 woherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani yepfo (UNMISS), basoje amahugurwa bahaga abapolisi bo muri Sudani y’Epfo.

Aya mahugurwa akaba yaragamije kongerera abapolisi bo muri Sudan y’Epfo ubumenyi butandukanye bujyanye no gucunga umutekano.

Aya mahugurwa y’amaze icyumweru yasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata, yitabiriwe n’abapolisi 80 bo mu mashami atandukanye ya Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNPS), akorera mu mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nil.

Abapolisi b’u Rwanda bahuguye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo ku byerekeranye no guhosha imyigaragambyo, ibirebana no gukoresha intwaro ndetse no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Komiseri wungirije wa Polisi uyobora agace ka Malakal, Maj. Gen Chol Atem Jongeth, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’abapolisi b’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Umubano n’ubufatanye birangwa hagati y’inzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo urashimishije, cyane cyane ku bijyanye n’amahugurwa. Hano muri Malakal, mwakomeje umurage wanyu mwiza mutugezaho ubumenyi n’ubunararibonye mwatojwe muri Polisi y’u Rwanda.”

Yasabye abapolisi ba Sudani y’Epfo bahuguwe gukoresha neza ubumenyi bungutse kandi bakabusangiza n’abandi.

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, uyobora UImutwe RWAFPU 1-7, yavuze ko iki gikorwa cyo guhugura abapolisi ba Sudani y’Epfo kizakomeza.

Yagize ati: “Inshingano yacu y’ibanze nk’abapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro ni ukurinda abaturage ndetse n’ibikorwaremezo by’ingenzi by’Umuryango w’Abibumbye ariko tunashyigikira abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo no kubongerera ubushobozi.”

Yakomeje agira ati: “Duharanira gukorana neza na Polisi ya Sudani y’Epfo kandi twiyemeje gusangira ubunararibonye no gufatanya nabo mu kazi umunsi ku wundi.”

Umwe mu bahawe amahugurwa, Sous-Lieutenant Jal Deng Chol, yavuze ko aya masomo ari ingenzi kuko yabahaye ubumenyi bwari bukenewe buzabafasha gucyemura ibibazo by’umutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Aya ni amahugurwa ya kabiri tugejejweho n’abapolisi b’u Rwanda kandi turimo kunguka byinshi mu rwego rwo kubahiriza amategeko, umutekano w’abaturage ndetse n’umuganda rusange udufasha gushyigikira iterambere ry’abaturage no gufatanya nabo nk’abafatanyabikorwa bacu, kurengera ibidukikije no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1-7 ugizwe n’abapolisi 240 boherejwe ku nshuro ya karindwi i Malakal muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Ntibazibagirwa umugore witwa Mukangango wagenzuraga ibitsina by’abana kuri bariyeri

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abana basaga 100 b’abahungu biciwe kuri bariyeri y’umugore witwa Mukangango, wari ushinzwe kugenzura ibitsina by’abana kuri iyo bariyeri kugira ngo hatazagira Umututsi wongera kuvuka no kubaho. Ababyeyi bamburiwe abana kuri bariyeri ya Mukangango bashyize indabo aho abahungu babo biciwe Ababyeyi bamburiwe abana kuri iyo bariyeri bakahicirwa bavuga bashinyaguriwe cyane kuko abana babo […]

todayApril 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%