Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko inkingo ziteza imbere ubuzima bw’abana kandi zikagira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi yabivuze mu gihe isi iri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku kamaro k’inkingo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko inkingo uretse kuba zigira uruhare mu buzima bw’abana zinagira uruhare mu guteza imbere ubukungu nimibereho myiza.
Yagize ati “Ishoramari mu buvuzi ni ngombwa kugira ngo iterambere rirambye rigerweho. Ikindi ni uko inkingo ziteza imbere ubuzima bw’abana kandi zikagira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko icyumweru cya nyuma cy’uku kwezi kwa 4, ari icyumweru cyahariwe kuzirikana ku kamaro gakomeye inkingo zifite, ko kurinda abazihabwa indwara zikomeye zabibasira izo nkingo ziramutse zidahari.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom we avuga ko bafite intego yo kwita by’umwihariko ku bana bagiye bacikiza inkingo.
OMS ivuga ko inkingo zifasha mu kurinda abatuye isi, baba abana n’abakuru indwara zishobora kwirindwa, bityo bakabaho bafite ubuzima bwiza. Iri shami rigaragaza ko buri mwaka inkingo zigira uruhare mu kurinda abantu impfu ziri hagati ya miliyoni 3 n’igice na miliyoni 5.
Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU1-7 woherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani yepfo (UNMISS), basoje amahugurwa bahaga abapolisi bo muri Sudani y'Epfo. Aya mahugurwa akaba yaragamije kongerera abapolisi bo muri Sudan y'Epfo ubumenyi butandukanye bujyanye no gucunga umutekano. Aya mahugurwa y'amaze icyumweru yasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata, yitabiriwe n’abapolisi 80 bo mu mashami atandukanye ya Polisi ya Sudani y’Epfo (SSNPS), akorera mu mu gace ka […]
Post comments (0)