Inkuru Nyamukuru

Sudan: Agahenge katanzwe n’Impande zihanganye kararangira kuri iki cyumweru

todayApril 30, 2023

Background
share close

Amasezerano yo guhagarika intambara by’agateganyo hagati y’impande zihanganye muri Sudani ararangira kuri iki cyumweru, mugihe zikomeje gushinjanya kuyarengaho.

Ayo masezerano yagombaga kurangira kuri iki cyumweru saa ine z’ijoro ku masaha yo muri Sudani. Iki kibaye icyumweru cya gatatu hatangiye ubu bushyamirane bushobora gutera intambara y’igihugu cyose.

Iyi ntambara ihanganishije ingabo za leta ya Sudani n’umutwe w’abarwanyi witwa Rapid Support Forces bayigometseho batangiye intambara yo kurwanira ubutegetsi muri icyo gihugu.

Kugeza ubu abantu babarirwa mu maganana bamaze kugwa muri iyi ntambara, ababarirwa mu bihumbi bayikomerekeyemo.

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyashwanyuje imodoka z’intambaranza z’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya leta. Uwo mutwe wo washinje leta kuwugabaho ibitero ikoresheje indege z’intambara n’ibisasu bya rutura mu karere umurwa mukuru wa Khartoum uherereyemo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko inkingo zigira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko inkingo ziteza imbere ubuzima bw’abana kandi zikagira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi yabivuze mu gihe isi iri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku kamaro k’inkingo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko inkingo uretse kuba zigira uruhare mu buzima bw'abana zinagira uruhare mu guteza imbere ubukungu nimibereho myiza. Yagize ati "Ishoramari […]

todayApril 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%