Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka (Amafoto)

todayMay 1, 2023

Background
share close

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.

Bruce Melodie

Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu byamamare bikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho babanzaga kunyura ku itapi itukura (red carpet).

Bruce Melodie yatwaye ibihembo bibiri, aribyo Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza yise ‘Funga Macho’, ndetse n’igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.

Abatwaye ibihembo bitandukanye

- Amashusho y’indirimbo y’umwaka (video of the year): Funga Macho ya Bruce Melodie

- Uhanga imideli w’umwaka (fashion designer of the year): Joyce Fashion Designer

- Umubyinnyi w’umwaka (dancer of the year): Jojo Breezy

- Umukinnyi wa filime w’umwaka (actress of the year): Miss Nyambo

- Iconic Award: Mukansanga Salima

- Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza imana w’umwaka (gospel artist of the year): Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

- Uwayoboye amashusho y’indirimbo w’umwaka (video director of the year): Gad

- Umukinnyi w’umwaka: Bigirimana Abedi

- Umuhanzi mushya (new artist): Afrique

- Umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka (male actor): Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

- Umuhanzikazi w’umwaka (female artist of the year): Alyn Sano

Uvanga imiziki w’umwaka (DJ of the year): DJ Brianne

DJ Brianne

Ibi bihembo bigamije kwereka abakora umuziki, abakinnyi ba filimi, ababyinnyi n’abakinnyi bo muri siporo zitandukanye n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro ko bashyigikiwe.

Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimye Isibo TV itegura ibi birori, ndetse anasaba abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’imyidagaduro, gukomeza gukora cyane, anagaragaza amahirwe urubyiruko rufite ndetse anarusaba kwegera iyo Minisiteri, kugira ngo rufashwe kwiteza imbere.

Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Col. Doumbouya yasabye ko hafungurwa ingendo z’Indege zihuza Conakry na Kigali

Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry, Col. Mamadi Doumbouya, yasabye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agamije ubufatanye, mu bijyanye n’ingendo z’indege zihuza Conakry na Kigali. Hasinywe amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda na Guinea-Conakry Perezida Doumbouya, atangaje ibi mu gihe tariki 17 Mata 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinea-Conakry, rwari rugamije kwimakaza umubano hagati y’ibihugu byombi. Muri uru ruzinduko Abakuru b’ibihugu byombi, bahagarariye isinywa ry’amasezerano […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%