Inkuru Nyamukuru

Cameroon: Abakozi bigaragambije basaba kongerwa umushahara

todayMay 1, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Gicurasi, ku munsi mpuzamahanga w’abakozi, muri Cameroon abakozi ibihumbi amagana bakoze urugendo basaba kongerwa umushahara.

Ingaga z’abakozi muri Cameroon zirasaba ko umushahara w’abakozi wikuba kabiri ukagera ku madolari 200 y’amerika ku kwezi, kuko utajyanye n’uko ibiciro bihagaze.

Muri urwo rugendo, abakozi muri Cameroon baririmbaga mu rurimi rw’Igifaransa bavuga ko bakwiye imishahara myiza. Ni indirimbo bavugagamo ko Cameroon irimo gutera imbere mu mibereho myiza no mu bukungu, kubera imbaraga z’abakozi, ariko kugeza ubu bagihembwa nabi.

Abo bakozi bavuga ko kuva u Burusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu mezi 15 ashize, ingo nyinshi zishonje kubera ibiciro by’ibintu byatumizwaga muri ibyo bihugu bibiri, nk’ingano, ibigori n’ifumbire, byazamutseho 40%.

Igiciro cya lisansi na cyo cyazamutseho ibirenga 15%. Guverinoma ya Cameroon yongereye abakozi umushahara ho 5% muri Gashyantare. Ariko abakozi bavuga ko ibiciro byazamutse cyane ku buryo bidahura n’iyongezwa ry’umushahara.

Guverinoma ya Cameroon ivuga ko abakozi barenga 30,000 bakoze urugendo i Yaounde kuri uyu wa mbere, kandi ko n’abandi ibihumbi amagana bakoze ingendo nk’izo mu yindi mijyi.

Minisitiri w’umurimo, Gregoire Owona, yavuze ko ibibazo by’imari ku isi, bituma Leta n’abashoramari bigenga, batabasha kubonera abakozi bose ibyo bakeneye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda. Bruce Melodie Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu byamamare bikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho babanzaga kunyura ku itapi itukura (red carpet). Bruce Melodie yatwaye ibihembo bibiri, aribyo Indirimbo y’umwaka […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%