Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryafatiye mu Karere ka Kamonyi, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, abantu bane barimo abamotari babiri n’abagenzi babiri bari batwawe kuri moto bahishe nimero ziziranga (Plaque) bagambiriye gukwepa amande y’amakosa yo mu muhanda.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere yavuze ko aba bamotari bafashwe, basanze ibinyabiziga byabo byari bisanzwe bifite n’imyenda itarishyurwa.
Yakomeje agira ati:”Aba bamotari bari bazi ko bafite imyenda bandikiwe ku makosa bakoze mbere, bahisha nimero za moto kugira ngo batagumya kongera amadeni kuko moto ifite plaque RB 879 X twayisanganye umwenda w’ ibihumbi 260Frw by’amakosa yagiye akora mu muhanda atandukanye, moto RD 126 K tuyisangana umwenda ungana n’ibihumbi 110Frw.”
Akomeza avuga ko moto yari ifite nimero RD280P yari itwaweho umugenzi w’umudamu ucuruza imbuto, yari yapfutseho umwenda yari akenyeye, baza gusanga imbere yari ifite nimero RD 280R gusa nyirayo R ihera ayikoramo inyuguti ya P, nyirayo akaba yaje no gucika akaba agishakishwa.
SSP René Irere yaburiye abamotari bazi ko bahinduye imibare cyangwa inyuguti zigize ibirango bya moto zabo n’abagenzi bifashisha mu kuzihisha bose avuga ko batazihanganirwa.
Ati: “Ahanini abantu bakora bene ibi byaha usanga baba bagambiriye kudafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku muvuduko ukabije, ahandi ugasanga babikora kugira ngo izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa gutwara ibiyobyabwenge mu masaha ya nijoro.”
Abafashwe biyemereye ko bahishaga plaque ngo batandikirwa nyuma yo gufatwa na camera zo mu muhanda bitewe n’ muvuduko urenze uwagenwe kuko bagendaga bakwepana n’abapolisi bari barimo gukurikirana igikorwa cy’umuganda.
Umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15, wabonetse mu mugezi wa Mpenge mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ariko kubera ubwinshi bw’amazi yamanukaga muri uwo mugezi, bamaze kuwurohora urongera urabacika. Uwo mwana ntabwo bigeze bamumenya dore ko ngo muri uko kurohora umurambo we basanze isura yamaze kwangirika ku buryo kumenya uwo ari we bitaboroheye. Uwo mugezi wa Mpenge ukunze kuzura mu bihe by’imvura, dore ko n’amazi y’umugezi […]
Post comments (0)