Inkuru Nyamukuru

Muri 2030 ubuso bw’u Rwanda bungana na 80% buzaba buteyeho amashyamba

todayMay 1, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) kirateganya ko 80% by’ahari ubutaka hose mu Gihugu, hangana na hegitare miliyoni ebyiri (2,000,000 ha), hazaba hatewe amashyamba bitarenze umwaka wa 2030.

U Rwanda rurateganya gutera amashyamba ku buso bungana na 80% by’ubutaka

Hegitare miliyoni ebyiri zihwanye na kilometero kare (km²) ibihumbi 20, bukaba ari ubuso bungana na 81% by’ahari ubutaka hose mu Rwanda hangana na km² 24,670.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr Concorde Nsengumuremyi, yaganiriye n’abafatanyabikorwa ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, ku buryo bazafatanya kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kongera amashyamba.

Agira ati “Ntabwo tureba hafi y’imijyi cyangwa mu nkengero z’imihanda n’amazi gusa, ahantu hose hashoboka turimo kuhatera ibiti biberanye na ho, ariko twibanda cyane ku biti bya gakondo”.

Akomeza agira ati “Ahantu hose hashoboka, haba mu midugudu, mu mashuri, hafi y’insengero, ahatari igikorwa remezo hose hagakwiye kuba hari igiti”.

Mu mirima hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yigeze kuganira na Kigali Today avuga ko yifuza kubona imijyi n’imidugudu byo mu Rwanda biri mu ishyamba, nk’uko bigaragara ahitwa mu Kiyovu cya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ishusho nkunze gufatiraho ni iriya yo mu Kiyovu, inzu zaho ntuzibona ubona amashyamba gusa. Turifuza rero ko u Rwanda twamera nk’umujyi uri mu ishyamba.”

Tugarutse kuri RFA ndetse n’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku biti bivangwa n’imyaka (ICRAF), bavuga ko gahunda yo gutwikiriza u Rwanda amashyamba izibanda ku biti bivangwa n’imyaka mu gihe bazaba bageze ku butaka bukorerwaho ubuhinzi, ari na bwo bunini mu Gihugu.

Kugeza ubu ubutaka buhingwaho mu Rwanda, nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, burangana na hegitare (ha)1,151,700 (bihwanye na km² 11,517). Ni hafi 1/2 cy’ubutaka bwose mu Gihugu.

Inzu zo ku mijyi ziba zigomba kutagaragara ahubwo zitwikiriwe n’ibiti

Umuyobozi wa ICRAF mu Rwanda, Dr Athanase Mukuralinda, asobanura ko ibiti bivangwa n’imyaka bizagirira abaturage akamaro kanini, haba mu gukumira isuri mu mirima yabo, gutanga umwuka mwiza, kongera uburumbuke bw’ubutaka, ari na ko biburinda kuma no kuba ubutayu.

Dr Mukuralinda ati “Urareba amashyamba yose, nta muturage ugeramo kuko twayagize amapariki, ariko kugira ngo ayo mapariki agumye abeho ni uko habaho gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigatanga imbaho, imishingiriro n’ubwatsi bw’amatungo, ndetse n’inzuki zikabona aho zagika”.

Gahunda yo kongera amashyamba ntabwo isiga inyuma ibiti by’imbuto ziribwa, kuko buri rugo mu Rwanda rusabwa kuba rufite nibura ibiti bitatu.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera amashyamba igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Bonn mu Budage muri 2011, aho ibihugu byiyemeje gutera amashyamba ku buso bungana na hegitare miliyoni 350, bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi

Ni gahunda izakomeza kugeza ubwo imyuka yoherezwa mu kirere itera Isi gushyuha, yose izaba ishobora kumirwa/gukururwa n’ayo mashyamba, bikazakemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Ikigo RFA kivuga ko intego u Rwanda rwari rwarihaye yo gutwikiriza amashyamba ubuso bw’Igihugu bungana na 30% bitarenze umwaka wa 2024, yamaze kugerwaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

CESTRAR isanga abakozi bahembwa ibihumbi 100Frw no munsi yayo badakwiye gusora

Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruvuga ko abakozi bose bahembwa umushaha w’ibihumbi ijana no munsi badakwiye gusora, kuko ari bo bagize igice kinini cy’abakozi baremerewe no kubona iby’ibanze nkenerwa ku muturage wese. Uru rugaga kandi rukavuga ko abo bakozi biganjemo urubyiruko rukora mu bigo bicunga umutekano, abakora mu maduka, abakora mu mahoteli, utubari no mu maresitora ndetse n’ahandi. Ni ibikubiye mu butumwa uru rugaga rwageneye abakozi, kuri uyu munsi is […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%