Inkuru Nyamukuru

Senegal: Hagaragaye indwara ituruka ku burondwe

todayMay 1, 2023

Background
share close

Ministeri y’ubuzima muri Senegal yatangaje ko habonetse indwara iterwa n’agakoko ka virusi ihagarika imikorere y’ibice by’ingenzi byo mu mubiri kugeza byishe uwayanduye.

Iyi ndwara yiswe Crimean-Congo haemorrhagic fever (CCHF) yagaragaye bwa mbere muri icyo gihugu taliki ya 21 Mata mu ivuriro riri hanze y’umurwa mukuru Dakar ahitwa Guediawaye nkuko byemezwa na ministeri y’ubuzima muri Senegali.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko ituruka ku burondwe ariko abantu bakaba bashobora kuyanduzanya hagati yabo habayeho guhana amaraso cyangwa guhuza andi matembabuzi y’umubiri.

Ibimenyetso by’umuntu wanduye iyi ndwara igaragara cyane muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati birimo kugira umuriro, kubabara umubiri, kuzengerezwa no kuruka. Ibi bishobora gutuma bimwe mu bice by’ingenzi mu mubiri binanirwa gukora bityo bigahitana uwayanduye

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere muri Crimea mu 1944.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Repubulika twabanje kumwanga tutarumva akamaro ko kutihorera (Ubuhamya)

Hari abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko babanje kwanga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuko ngo yababujije kwihorera nyamara barumvaga ari byo byabamara umujinya bari bafitiye ababiciye ababo. Jean Paul Habimana Jean Paul Habimana wari ufite imyaka 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze tariki 29 Mata 2023 mu buhamya ku buzima bwe mu gihe cya Jenoside, yavugiye imbere y’abari bateraniye i Mata mu gikorwa […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%