Inkuru Nyamukuru

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yateguye ubusabane n’Abanyarwanda bahatuye

todayMay 2, 2023

Background
share close

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yateguye ibikorwa by’ubusabane bigamije guhuriza hamwe hamwe Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Beijing n’uwa Tianjin.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023.

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko icyo gikorwa cy’ubusabane cyaranzwe n’ibiganiro byahuje abo banyarwanda na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo ndetse n’ibikorwa bya siporo no kwidagadura.

Muri ubwo busabane, Ambasaderi Kimonyo yagaragaje akamaro k’uburezi ndetse no gukora bashyizemo imbaraga mu iterambere ry’igihugu, abasaba gukomeza guharanira kuba indashyikirwa no gufatanya kubaka u “Rwanda Twifuza”.

Abanyarwanda baba mu Bushinwa umubare munini ugizwe n’abanyeshuri biganjemo abagiye kwiga muri Kaminuza mu cyiciro cya kabiri, icya Gatatu (Masters) ndetse n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa isanzwe ifasha Abayarwanda bahatiye n’abahiga kwimakaza ibiganiro, gusabana no gusangira ibitekerezo bibafasha guhora bafitanye isano na gakondo yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Bashyikirijwe ikiraro, basaba no gukorerwa umuhanda

Abaturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha, bishimiye kwakira ikiraro cyo mu Kirere bubakiwe, kibafasha kugera ku biro by’Umurenge batabanje kuzenguruka, ariko nanone bifuza ko bakorerwa umuhanda uvuye kuri icyo kiraro ukabahuza n’Akagari ka Cyenjojo. Bahamya ko iki kiraro kigiye kuhorohereza ingendo Babivuze ku wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023, ubwo bashyikirizwaga ikiraro cyo mu kirere kibahuza n’Akagari ka Cyenjojo kinyuze hejuru y’umugezi w’Umuvumba, […]

todayMay 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%