Inkuru Nyamukuru

Barifuza ko ku Mayaga hubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside

todayMay 2, 2023

Background
share close

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, ahahoze ari Komini Ntongwe, barifuza ko hakubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside, igashyirwamo ibyumba birimo n’icyumba cy’umukara kirimo amateka y’abakoze Jenoside bataragezwa imbere y’ubutabera.

Babitangaje mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango, ahashyiguwe imibiri isaga ibihumbi 63, ubu hakaba hanashyinguwe n’indi mibiri 40 yavanywe hirya no hino mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bishwe bigizwemo uruhare n’uwari Burugunesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles. Meya Habarurema yagejeje icyifuzo kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ko bafashwa kubaka inzu y’amateka, izatwara hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ikabika ayo mateka.

Yagize ati “Turifuza ko ariya mafaranga mwatuba hafi akaboneka kugira ngo yubakwe kuko kugeza ubu ku rwibutso hakorwa amasuku gusa, ariko hakenewe no gushyira amakuru muri iyo nzu y’amateka kugira ngo ijye ifasha abantu Kwibuka, banagaragarizwa uruhare rw’ubuyobozi mu gutegura no gukora Jenoside.”

Umuyobozi w’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, Evode Munyurangabo, yavuze ko ibisabwa mu gukusanya amakuru azashyirwa mu nzu y’amateka bari kubitegura, akifuza ko habaho kuzamura ingengo y’imari y’Akarere ka Ruhango umwaka utaha yafasha mu kubaka iyo nzu y’amateka.

Avuga ko abitwa Kagabo Charles na Nsabimana Jacques ndetse n’Abarundi bari barahungiye i Kinazi, batarakurikiranwa n’ubutabera, kandi barakoze Jenoside ndengakamere muri Ntongwe.

Kabandana Callixte waje ahagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu, avuga ko kuva tariki 07 Mata 2023 hatangijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye Ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo kandi bikajyana no kuba hari abakomeje guhishira amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe, urugero rukaba ibirimo kubera i Rusizi ahamaze gukurwa imibiri isaga 1000.

Yagize ati “Hariya hantu bishe Abatutsi nta gihunga kuko Inkotanyi zari zitanahegereye, ku buryo kudatanga amakuru mbifata nk’ubwende ariko bunashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko bariya bantu ntibavumbutse mu mwobo hari abari bazi ko bahari”.

Ku kijyanye no kubaka inzu y’amateka, asaba ko byakwihutirwa, kandi hagashyirwamo icyumba cy’umukara cyafungirwamo amazina y’Abarundi bicaga abantu bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Agira ati “Muri iyo nzu y’amateka twumva hazashyirwamo icyumba cy’umukara gifungiyemo amazina y’abo Barundi ndetse n’amazina ya Burugumesitiri Kagabo n’amafoto ye igihe atarafatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera”.

Avuga ko guhora kw’abarokotse Jenoside ari ukongera gusubiranya ibyo ababiciye bangije, bakajya iwabo bakahubaka, bakorora, ingo bakomokamo zikongera kuzuka zikagarura ubuzima.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, anenga abagifite amakuru ku bishwe muri Jenoside ntibayatange, kandi ko bidakwiye ko abantu bakoze Jenoside bakanababarirwa bakomeza guhishira amakuru y’ahari imibiri.

Depite Mukabalisa Donatille yasabye abazi amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga

Asaba abantu gukomeza gusigasira ubumwe bwagezweho, kandi ko n’Igihugu cyanyuze mu bibi byinshi, hakaba hari intambwe ishimishje imaze guterwa, aho buri wese Igihugu kimuha amahirwe angana n’aya mugenzi we.

Yagize ati “Tugomba guharanira gutera intambwe idasubira inyuma, kugira ngo abazatura mu Gihugu cy’ejo hazaza bazabeho neza. Ni yo mpamvu dukwiye kurwanya abagihembera amacakubiri bashinyagurira abarokotse Jenoside”.

Ku kijyanye no kuba bifuza inzu y’amateka, avuga ko Abadepite bari banagejeje iyo ngingo ku Nteko rusange, kandi ko bizashakirwa igisubizo gishingiye ku bushobozi bw’Igihugu.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga bishimira uko bamaze gutera intambwe biteza imbere bakanateza imbere Igihugu muri rusange, kandi biyemeje gukomeza ibikorwa bituma babaho mu buzima bubahesha icyubahiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muri 2030 ubuso bw’u Rwanda bungana na 80% buzaba buteyeho amashyamba

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) kirateganya ko 80% by’ahari ubutaka hose mu Gihugu, hangana na hegitare miliyoni ebyiri (2,000,000 ha), hazaba hatewe amashyamba bitarenze umwaka wa 2030. U Rwanda rurateganya gutera amashyamba ku buso bungana na 80% by’ubutaka Hegitare miliyoni ebyiri zihwanye na kilometero kare (km²) ibihumbi 20, bukaba ari ubuso bungana na 81% by’ahari ubutaka hose mu Rwanda hangana na km² 24,670. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%