Inkuru Nyamukuru

Abangirijwe n’ibiza bizejwe gufashwa no kurindirwa umutekano

todayMay 4, 2023

Background
share close

Abaminisitiri batandukanye basuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza, babizeza ubutabazi bwihuse n’umutekano.

Abayobozi batandukanye basuye abagizweho ingaruka n’ibiza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, basuye abangirijwe n’ibiza babasaba kugaragaza ahaheze abantu kugira ngo bakurwemo, kandi ko ibintu byabo bikomeza gucungirwa umutekano.

Minisitiri Musabyimana yagize ati “Leta yanyu ibari hafi, twaje kugira ngo twifatanye namwe kandi turebe ibyo tubafasha. Harimo gutegurwa aho muba mugiye, muhabwe ubutabazi bw’ibanze, kandi mugende mutekanye kuko ibyo musiga bikomeza gucungirwa umutekano na Polisi y’u Rwanda.”

Abaturage 2000 nibo bateganyirijwe gufashwa haherewe ku byo kurya, kuko benshi mu basenyewe n’ibiza batabonye icyo kurya.

Abayobozi baganira ku byihutirwa byo gufasha abo baturage

N’ubwo abayobozi bakomeje gusura abaturage ndetse bakabaha ihumure, imvura ikomeje kugwa no kwiyongera mu misozi ya Gishwati.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Nyundo bamwe batangiye kwimurwa, naho abishwe n’ibiza Minisitiri Musabyimana yabwiye abaturage ko Leta yiteguye kubafasha kubashyingura.

Mu Karere ka Rubavu harabarurwa abaturage 24 bamaze kwicwa n’ibiza, harimo abahitanywe n’inkangu, abaguweho n’inzu hamwe n’abatwawe n’amazi.

Icyakora n’ubwo umubare w’abangirijwe ukomeza kwiyongera, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage bafite imiryango yabakira, kuba bayigiyemo kugira ngo abadafite aho kujya bashyirwe mu nkambi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwinjije arenga miliyari 4 Frw mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi woherejwe mu mahanga winjirije u Rwanda amadolari y’Amerika 4,404,948.3 (arenga miliyari 4 Frw) NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize kuva ku italiki ya 22-28 Mata 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Toni 248,4 byinjiza amadolari y’Amerika 428,042. Igiciro ku kilo cyari $1,7. Ibihugu […]

todayMay 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%