Inkuru Nyamukuru

Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyari zirenga 247Frw mu mezi atatu ya 2023

todayMay 4, 2023

Background
share close

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyoni 247.480.699,40$ (arenga miliyari 247 Frw).

Ku wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo iki kigo cyagaragaje ko iyo mibare yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cya 2023, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023.

Imibare igaragaza ko amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibilo 316.093 muri Mutarama, yinjije $5.436.480, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320.555 yinjije $5.398.054 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363.701 yinjiza $5.903.483.

Muri Mutarama amabuye ya Wolfram yacurujwe yanganaga n’ibilo 129.407 yinjiza $1.723.665, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 211.449 yinjiza $2.973.988 naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 231.844 nayo yinjije $3.261.757.

Imibare igaragaza ko ugereranyije n’ubundi bwoko bw’amabuye u Rwanda rwacuruje mu mahanga, amabuye ya Zahabu ari yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi. Muri Mutarama hacurujwe ibilo 850 byinjiza $53.234.196,20, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 745 byinjiza $46.529.585,80 naho muri Werurwe hacurujwe ibilo 1.465 hijira $90.519.870.

RMB, igaragaza ko andi mabuye y’agaciro yacurujwe angana n’ibilo 2.545.274 yinjiza $5.103.373.9 muri Mutarama, ibilo 500.971 bifite agaciro ka $872.301,6 muri Gashyantare n’ibilo 827.041 byinjije $2.211.749 muri Werurwe.

RMB ikomeza igira iti :”Muri rusange, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 5.925.199 bifite agaciro ka $247.480.699,40.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibiza byangije uruganda rwa Pfunda ruhagarika imirimo

Ibiza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, byangije uruganda rwa Pfunda rutunganya icyayi, ruhagarika ibikorwa. Uruganda rwa Pfunda rwangiritse rufunga imiryango Ibiza by’imvura byabaye mu Karere ka Rubavu, byatumye umugezi wa Sebeya wuzura usenyera abawuturiye harimo n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, ishuri rya Seminari ntoya ya Nyundo, Lycée de Nyundo hamwe na Ecole d’Art de Nyundo. Nyirurugo Come, Umukozi mu ruganda rwa Pfunda, yabwiye Kigali Today ko amazi yangije byinshi, kandi […]

todayMay 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%