Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo gushyingura abazize ibiza i Rubavu

todayMay 4, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Habitegeko François, umugaba w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda bifatanyije n’abaturage n’Akarere ka Rubavu gushyingura Abapfuye 13 bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro tariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.

Mu Karere ka Rubavu abantu 27 byatewe n’imvura bituma yatumye umugezi wa Sebeya wuzura utera abaturage mu ngo usenya amazu wiba abantu. Hari abishwe n’inganku zabaguyeho kuko muri 27 hari uwaburiwe irengero.

Minisitiri w’Intebe Dr ngirente atangaza ko u Rwanda rwatakaje abantu 130 bitewe n ibiza byatwaye abantu ariko yizeza ababuze ababo n’ibyabo ko leta izakomeza kubaba hafi.

agira ati; “Mbazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ejo yanditse abihanganisha, yanyoherereje kumuhagararira, Leta irabafasha uko ishoboye kose, turi hano ngo duherekeze abagiye, ariko turafasha abasigaye, abakometetse tubavuze, kandi turakomeza kubafata mu mugongo.”

Abaturage bapfuye bashyinguwe mu irimbi rya Rugerero ahashyinguwe n’abandi 13 tariki 3 Gicurasi 2023.

Leta y’u Rwanda yasabye abaturage bangirijwe n’ibiza kujya mu nkambi kugira ngo bitabweho, mu gihe amazi yinjiwemo n’amazi yangiritse ashobora kugwa igihe cyose.

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa n’amahema kubajyanywe mu nkambi, hakaba hazakorwa ingenzura ry’abaturage babuze kuko bicyekwa ko hari abatwawe n’amazi akabajyana mu Kivu nkuko hari abarenzweho n’amazu n’ibitaka nubu bitaramenyekana aho biherereye.

Imvura yaguye tariki 3 Gicurasi yibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, ariko Intara y’Iburengerazuba iba ariyo yibasirwa cyane kuko ibiza byafunze imihanda ya Rubavu Karongi, Nyabihu Ngororero.

Ibiza byateye abaturage igihombo cy’ubuzima bwagiye ariko byangije n’ibikorwa remezo birimo umuhanda wa Mahoko Gisenyi, ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi n’itumanaho kuko byatumye itumanaho rya 4G rivaho hamwe na hamwe Airtel ivaho.

Ibiza byangije amashuri abanza n’ayisumbuye mu mirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero hamwe n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwangiritse bikomeye kugera ku musaruro wari wasaruwe, uwakozwe wari mu bubiko, imashini zikoreshwa kugera ku modoka zari aho zihagarara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkiya yihanganishije Abanyarwanda baburiye ababo mu biza

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turkiya yihanganishe u Rwanda n'Abanyarwanda baburiye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y'u Rwanda. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Turkiya yatangaje ko ibabajwe cyane n'ibyago byibasiye u Rwanda aho abantu barenga 100 bahasize ubuzima kubera inkangu n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi ku ya 2 Gicurasi 2023 mu […]

todayMay 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%