Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi woherejwe mu mahanga winjirije u Rwanda amadolari y’Amerika 4,404,948.3 (arenga miliyari 4 Frw)
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize kuva ku italiki ya 22-28 Mata 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Toni 248,4 byinjiza amadolari y’Amerika 428,042. Igiciro ku kilo cyari $1,7.
Ibihugu byoherejwemo ibikomoka kuri ubwo buhinzi birimo u Buholandi, u Bwongereza, Repubulika ya demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Bushinwa, u Budage no muri Nigeria.
Icyayi cyoherejwe mu mahanga hagati ya taliki ya 15- 21 Mata 2023 kingana na Toni 408,7 cyinjiza amadolari y’Amerika 1,120,391. Igiciro cyari $2,8 ku kilo.
Ibihugu icyayi cyoherejwemo harimo Pakistan, u Bwongereza, Kazakhstan na Irani.
Ubuhinzi bw’ikawa nabwo buri mu bwinjirije Igihugu amadovize, kuko hagati ya taliki 22-28 Mata 2023, bwinjije amadolari y’Amerika 1,151,000 kuri Mega Toni 288,4 aho igiciro ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5,8. Igihugu cy’ingenzi Ikawa yoherejwmo ni u Bubiligi.
Ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga kuva ku italiki ya 22-28 Mata 2023, ibikomoka ku matungo byinjije amadolari y’Amerika 245,062.5.
Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyoni 247.480.699,40$ (arenga miliyari 247 Frw). Ku wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo iki kigo cyagaragaje ko iyo mibare yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cya 2023, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023. Imibare igaragaza ko amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibilo […]
Post comments (0)