Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama i Bujumbura

todayMay 6, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriwe na Lt Général Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia n’ibihugu birimo RDC, Angola, Repubulika ya Congo, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Centrafrique, u Burundi, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Zambia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINEMA yagaragaje imibare mishya y’ibyangijwe n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero. MINEMA ivuga ko imiryango 4,871 yamaze guhabwa ibikoresho birimo iby’isuku, ibyo mu gikoni, ibiribwa n’ibiryamirwa. Inzu zimaze kwangizwa n’ibiza ni 5598, naho abantu bavuye mu byabo kubera icyo kibazo ni 9231. MINEMA igaragaza ko hari imihanda 14 yangijwe n’ibiza, muri yo […]

todayMay 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%