MINEMA yagaragaje imibare mishya y’ibyangijwe n’ibiza
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero. MINEMA ivuga ko imiryango 4,871 yamaze guhabwa ibikoresho birimo iby’isuku, ibyo mu gikoni, ibiribwa n’ibiryamirwa. Inzu zimaze kwangizwa n’ibiza ni 5598, naho abantu bavuye mu byabo kubera icyo kibazo ni 9231. MINEMA igaragaza ko hari imihanda 14 yangijwe n’ibiza, muri yo […]
Post comments (0)