Inkuru Nyamukuru

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

todayMay 6, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda (RWABAT2) ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, ku cyicaro giherereye
i Bossembele.

Brig Gen Magate Ndiaye, Umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA wayoboye uyu muhango, yashimye Ingabo z’u Rwanda kubera kurangwa n’ubunyamwuga ndetse no kugaragaza itandukaniro mu bihe bikomeye.

Yabashimiye kandi ubuhanga bagaragaje ndetse n’ibikorwa bakoze byatumye barara amajoro badasinzira mu rwego rwo kurinda umutekano no gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano, kugaragaza ishyaka, umurava wo gukorera hamwe n’ubwitange mu kurinda ibikoresho bya MINUSCA.

Umuyobozi wa RWABAT2, Lt Col Emmanuel Karemera, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA ku bw’ubufasha no kubaha icyerekezo kigamije kurema ubucuti ndetse n’ubufatanye bwiza.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Santrafurika, Olivier Kayumba uhagarariye u Rwanda muri Santrafurika, abakozi ba MINUSCA, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Biguma wicishije Abatutsi ku musozi wa Nyamure agiye kuburanishirizwa mu Bufaransa

Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, wari umujandarume mu gihe cya Jenoside, azatangira kuburana mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, guhera tariki ya 10 Gicurasi 2023. Agasozi ka Nyamure, ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Kuba Biguma agiye kuburana ni ibintu byanejeje abatangabuhamya batandukanye, by’umwihariko abavuga ko bahekuwe na Biguma nyuma y’uko ayoboye interahamwe zari zananiwe kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure muri Nyanza. Umugabo twahaye […]

todayMay 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%