Inkuru Nyamukuru

Huye: Abagwiriwe n’ikirombe bagishyinguwemo

todayMay 8, 2023

Background
share close

Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe.

Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye uwo muhango

Uwo muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ababuriye ababo muri iki kirombe kimwe n’abavandimwe n’inshuti, ndetse n’abaturanyi.

Umwe mu baburiye ababo muri iki kirombe, avuga ko muri uyu muhango “Guverineri Kayitesi yashimye abaturage babaye hafi imiryango yabuze ababo, ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi imiryango yagize ibyago, kandi ko bagiye kuhatunganya bakazajya bahibukira.”

Ubundi iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka. Cyagwiye abantu batandatu ku manywa yo ku itariki 19 Mata 2023, imirimo yo gucukura bashakishwa ihita itangira, ariko ikomeza kugenda ikomwa mu nkokora n’imvura yagiye ituma ubutaka bworoha, kuko hagerwaga ku mwobo bizeye ko abantu bawumanukiyemo babageraho, igitaka kigatibuka, kigatwikira wa mwobo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.

Icyo gihe, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yahise yandika kuri Twitter ubutumwa bugira bti “Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.

Ibyo ni byo byatumye ubuyobozi ku bufatanye n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka, bafata icyemezo cyo kubashyingura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Deogratias Nzabonimpa agizwe Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo

Akarere ka Rubavu kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’uwari umuyobozi wungirije wako ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, nyuma y’uko uwari uwakayoboraga Kambogo Ildephonse, yirukanywe n’Inama Njyanama imuhoye kutubahiriza inshingano ze. Deogratias Nzabonimpa (ibumoso) ahererekanya ububasha na Kambogo Ildephonse Nzabonimpa yasabye buri mukozi gukora inshingano ze kugira ngo Akarere gashobore kugera ku byo gasabwa, harimo gufasha imiryango 2000 yakuwe mu byoyo n’ibiza, byabaye tariki ya 2 na 3 Gicurasi 2023. Agira ati “Twagize […]

todayMay 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%