Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayMay 8, 2023

Background
share close

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado abashimira akazi gakomeye zimaze gukora muri ako gace.

Uyu muyobozi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mata 2023.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo za Mozambique zageze muri ako gace ka Ancuabe mu mezi atanu ashize mu rwego rwo gukurikira ibyihebe byahungiye mu majyepfo y’Intara ya Cabo Delgado.

Admiral Joaquim Mangrasse, yakiriwe n’umuyobozi uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique Maj Gen Eugene Nkubito.

Yashimiye Ingabo na Polisi by’u Rwanda uko bubahiriza inshingano zabo neza ndetse agaragaza ko umutekano kugeza ubu uri ku rwego rushimishije.

Muri Nyakanga umwaka wa 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu ababarirwa mu 2 500 ni bo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe

Perezida Paul Kagame ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’inkangu ndetse n’imyuzure biherutse kwibasira ibice bitandukanye by’Igihugu. Iyi nama kandi iriga uburyo bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibyo biza byahitanyeabantu 131 abandi barakomereka ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazu n’imihanda birahatikirira. Inzego zibifite mu nshingano ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente bihutiye gusaba abaturage kuva ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bahabwa ubutabazi bwihuse, […]

todayMay 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%