Inkuru Nyamukuru

Donald Trump yahamijwe icyaho cyo gufata ku ngufu Jean Carroll

todayMay 10, 2023

Background
share close

Urukiko rwa rubanda, i New York, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, rwahamije uwahoze ari Perezida Donald Trump, icyaha cy’ihohoterwa gishingiye ku gitsina umunyamakurukazi witwa Jean Carroll.

Uretse icyaha cyo gufata ku ngufu, urukiko rwavuze ko Trump yanatesheje agaciro Jean Carroll ruhereye ku byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu Ukwakira umwaka ushize, avuga ko urubanza rwa Jean Carroll ari ubutekamutwe.

Carroll, w’imyaka 79, yareze Trump, w’imyaka 76, ko yamufashe ku ngufu mu 1996. Urubanza rwatangiye, tariki ya 5 Gicurasi, ruyobowe n’umucamanza wo ku rwego rw’igihugu, Lewis Kaplan, i Manhattan, mu mujyi wa New York, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Impaka zarangiye kuwa mbere, impande zombi z’uregwa n’urega batanze imyanzuro yabo ya nyuma. Ku wa kabiri, abagize urukiko bariherereye, bafata umwanzuro.

Kuko urubanza rwari urw’imbonezamubano, Trump ntiyakatiwe igahano k’igifungo. Ahubwo urukiko rwamutegetse kwishyura Jean Carroll amadolari miliyoni eshanu y’indishyi z’akababaro.

Gusa na none ntaho uru rubanza ruhuriye n’urw’umushinjacyaha Alvin Bragg wo muri leta ya New York akurikiranyemo Trump ku cyaha cyo kwica amategeko yayo agenga amatora. Rushobora kuzaburanishwa umwaka utaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga wa Djibouti wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yakiriye intumwa zaturutse muri Djibouti ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahaga Mahmoudi Ali Youssouf, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Umukuru w'Igihugu yaganiriye n'izi ntumwa ku ngingo zirebana n'umutekano mu gace k'ihembe rya Afurika ndetse no guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi. Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa nyuma y'uko […]

todayMay 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%