Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yashimye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na EU

todayMay 10, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Bishimiye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na EU

Minisitiri Biruta yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 38 y’Umunsi wahariwe u Burayi (Europe Day).

Uyu muhango wabereye kuri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amasezerano ya Schuman, aya akaba ari yo yatangije Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Minisitiri Biruta yashimangiye ko umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo Politiki, gushakira umuti urambye ikibazo cy’abimukira, ubucuruzi, iterambere ndetse n’umutekano.

Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko umunsi wahariwe u Burayi wizihirijwe mu Rwanda, ari umwanya wo kwishimira ubufatanye buzira amakemwa busanzweho, ndetse no kongera kwibutsa igihurije hamwe u Rwanda na EU.

EU mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’u Rwanda mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi, mu 2022 binyuze mu kigega European Peace Facility, yemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba, mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni inkunga yo gufasha inzego z’u Rwanda kubona ibikoresho byo kwifashisha muri ubu butumwa bw’amahoro, zatangiye muri Nyakanga 2021.

Ibirori byo kwizihiza ‘Europe Day’ byasusurukijwe n’abahanzi barimo Kaya Byinshi ndetse na Michael Makembe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Karongi: Ishuri rya Cyinama rirasaba abarimu basimbura abaguye mu mpanuka

Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu kiganiro yagiranye na RBA. Abarimu 2 b’ishuri rya Cyinama baguye muri iyi mpanuka, abandi barakomere kaNi impanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 […]

todayMay 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%