Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga wa Djibouti wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we

todayMay 10, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yakiriye intumwa zaturutse muri Djibouti ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga Mahmoudi Ali Youssouf, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’izi ntumwa ku ngingo zirebana n’umutekano mu gace k’ihembe rya Afurika ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi.

Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa nyuma y’uko kuri uyu munsi kandi hasozwaga inama yahuzaga komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza ubufatanye.

Iyi nama yasinyiwemo amasezerano atatu arimo arebana n’ubuhinzi, ubukerarugendo no gufatanya mu bya diplomasi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta asobanura ko hari kwihutishwa inyigo zikubiyemo icyo ubutaka bwatanzwe buzakoreshwa hanategurwa kandi uko Sosiyete y’indege ya RwandAir yatangira ingendo zihuza Kigali na Djibouti.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano arimo guhuza ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano y'ubufatanye arimo no guhuza ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali na Djibouti mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi. Ni amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje itsinda ry'abahagariye u Rwanda na Djibouti byabereye i Kigali. Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr. Vincent Biruta arikumwe na mugenzi we wa Djibouti, Mahamoud Ali […]

todayMay 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%