Inkuru Nyamukuru

Perezida wa World Vision muri Amerika, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

todayMay 10, 2023

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.

Yanaboneyeho kandi umwanya wo kuganira n’abana n’abarezi bo mu Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Mudugudu wa cyahafi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba.

Mbere yo kuza mu karere ka Gakenke, umuyobozi wa World Vision ku isi, yabanjirije mu karere ka Gicumbi ku munsi w’ejo, aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse we n’itsinda ayoboye basura ibikorwa binyuranye birimo: umuyoboro w’amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, G.S Muhondo, Ivomero ry’amazi rya Mugomero, n’irerero riri mu mudugudu wa MWANGE, akagari ka KAGEYO mu murenge wa KAGEYO.

Aha, mu ijambo rye, bwana Edgar Sandoval Sr. yagize ati: “u Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanije twagera kuri byinshi, ubu bufatanye bukaba buduhaye umurongo wo kurwanya ingaruka zose mbi, tukaba tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu, mu burezi, mu buzima n’ibindi byose bizaba bikenewe”.

Guverineri Nyirarugero uyobora intara y’amajyaruguru, yashimiye umuyobozi wa World Vision ku isi ndetse anasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwaremezo bahawe kuko ari bo bifitiye akamaro, kandi bikazabageza ku iterambere rirambye.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, ko kandi u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bamaze kugezweho amazi meza 100%.

Ibyo bikazashoboka ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo an World Vision.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ibiza bongeye kwiga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi. Abana bashyizwe mu mashuri yegereye inkambi imiryango yabo icumbikiwemo Imiryango ibarirwa mu 2,000 mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’ibiza ndetse bamwe babura aho kwegeka umusaya, bashyizwe mu nkambi bityo akaba ari ho barimo gufashirizwa kuko ntacyo basigaranye. Zimwe mu nkambi zashyizweho mu Karere ka Rubavu, hari […]

todayMay 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%