U Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano y’ubufatanye arimo no guhuza ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali na Djibouti mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, mu biganiro byahuje itsinda ry’abahagariye u Rwanda na Djibouti byabereye i Kigali.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta arikumwe na mugenzi we wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf yatangaje ko mu minsi ya vuba hazaba harangiye inyigo ikubiyemo icyo ubutaka bw’u Rwanda muri Djibouti bwakoreshwa, ndetse kandi indege ya Rwandair nayo ikaba iri kwitegura gutangira ingendo zihuza Kigali na Djibouti.
Mu masezerano mashya arebana n’ubuhinzi, ubukerarugendo no gufatanya mu bya diplomasi nayo yasinywe n’impande zombi. Ni mu gihe mu myaka ishize buri gihugu cyahaye ikindi ubutaka bwakoreshwamo mu ishoramari.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta asobanura ko hari kwihutishwa inyigo zikubiyemo icyo ubutaka bwatanzwe buzakoreshwa hanategurwa kandi uko Sosiyete y’INdege ya RwandAir yatangira ingendo zihuza Kigali na Djibouti.
Mu mwaka wa 2017 ibihugu byombi nabwo byasinye amasezerano yo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ishoramari n’ubucuruzi, ikoranabuhanga no korohereza abinjira n’abasohoka bajya mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti Mahamoud Ali Youssouf avuga ko nubwo aya masezerano y’ubufatanye atashyizwe mu bikorwa kubera icyorezo cya COVID19, ngo bitabuza ko agomba gusubukurwa agashyirwa mu bikorwa byihuse ku nyungu z’abaturage ba Djibouti n’U Rwanda.
Itsinda ry’abahagariye u Rwanda na Djibouti barimo inzego za leta n’iz’abikorera, ryemeje ko rizajya rihura kenshi kugira ngo harebwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemeranyijwe rigeze no kureba amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari kuri buri ruhande n’inyungu bifitiye abaturage.
Inama ikurikiyeho ikazabera mu gihugu cya Djibouti mu mwaka utaha.
Post comments (0)