Inkuru Nyamukuru

Umunyamabanga wa Leta Ingabire Assoumpta, yasuye ahacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza

todayMay 10, 2023

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.

Ni uruzinduko Madamu Assoumpta arimo kuva ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 9 Gicurasi, mu karere ka Nyabihu.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, abaturage basuwe barashimira Leta ko yihutiye kubatabara kandi ikaba ikomeje gukurikirana imibereho yabo.

Madamu Ingabire yabashimiye uko bakomeje kwitwara aho bacumbikiwe, abasaba gukomeza kwita ku isuku; kubana neza; kohereza abana ku ishuri no kutihutira gusubira aho bavuye kuko imvura igihari kandi harimo gushakwa igisubizo kirambye cy’uko bava ahashyira ubuzima bwabo mukaga.

AKarere Nyabihu gafite “site” 21 zicumbikiye abaturage barenga 2,760.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta ayoboye inama n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iyi nama iribanda ku biza byibasiye uduce tw’amajyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo by’igihugu. Ni inama igamije guha amakuru aba ba dipolomate no kubasobanurira uko ubuzima bwifashe muri izo ntara zibasize n’ibiza mu minsi ishize, ikaba yanitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange. Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), […]

todayMay 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%