Inkuru Nyamukuru

todayMay 11, 2023

Background
share close

Abana babiri b’impinja barokowe n’abatabazi barimo kureremba hafi y’inkombe mu kiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi nibura itatu habaye imyuzure yahitanye ababyeyi babo, nk’uko ababibonye babitangaje.

Umwe mu bana batabawe bareremba hejuru y’amazi nyuma y’iminsi ibiri ababyeyi babo bitabye Imana

Abamaze gupfa kubera imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo, bose hamwe ubu ni 411.

Delphin Birimbi ukuriye sosiyete svile muri Kalehe yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”

Birimbi avuga ko aba bana, bari mu kigero cy’amezi macye, babonetse kuwa mbere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.

Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.

BBC ivuga ko mu mashusho y’umwe muri aba ban barokowe yashyizwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’i Bukavu, umugore yumvikana avuga ko ikirenge cy’uyu mwana gishobora kwangirika aramutse atavuwe.

Uretse abarenga 400 bamaze gupfa, abandi 5,255 baburiwe irengero, ndetse ibikorwa byo kubashakisha bigikomeje nk’uko byatangajwe na Birimbi ukuriye sosiyete sivile.

Abantu bagera kuri 200 ni bo bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima muri ako gace, inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro n’ibikorwa remezo byinshi by’amazi nabyo byarangiritse, nk’uko biri mu itangazo rya société civile ya Kalehe.

Leta n’imiryango ifasha barimo gutanga imfashanyo irimo imiti, ibiribwa n’ibiryamirwa, ku miryango yashegeshwe n’ibi biza byakomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa kane ushize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), isaba abakozi b’ibigo biyishamikiyeho birimo Iposita, kwifashisha ikoranabuhanga bakarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuyobozi bwa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita (NPO), buvuga ko icyo kigo cyabaye umuyoboro unyuzwamo inyandiko n’amabaruwa abantu bohererezanyaga, bikubiyemo amakuru y’uburyo bagomba gukora Jenoside. Kwibuka ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023 abari abakozi 26 bakoreraga Iposita, byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo n’ibigo byigenga byashoye imari mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda. […]

todayMay 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%