Inkuru Nyamukuru

Abadepite bemeje umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

todayMay 11, 2023

Background
share close

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro mu byumweru bishize, umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga wasuzumwe n’inama y’abaperezida mu mutwe w’abadepite.

Ku wa Gatatu ni bwo Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Edda Mukabagwiza yagejeje ku bagize inteko rusange, raporo ikubiyemo isuzuma ryakozwe kuri uyu mushinga ugamije ko amatora y’abadepite ahuzwa n’aya Parezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2024.

Uretse ingingo za 75 na 79 zijyanye na manda y’abadepite n’ibijyanye no guseswa kw’inteko, hari  izindi ngingo zavuguruwe mu bijyanye n’imyandikire harimo iya 66, yerekeye itangira ry’imirimo y’abagize inteko ishinga amategeko, aho  iminsi yategenywagamo igirwa iminsi 30 ivuye kuri 15.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana, avuga ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika bikorwa ku nyungu z’abaturage.

Itegeko Nshinga rya 2003 ryaherukaga kuvugurwa muri 2015 ku busabe bw’abaturage bashakaga ko havamo ingingo ya 101 kugira ngo bibahe amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga uzashyikirizwa   Sena mbere y’uko hakurikizwa izindi nzira ziteganywa n’amategeko kugirango itegeko nshinga rivugururwe. Guhuza amatora ya Perezida n’ay’abadepite bizatuma igihugu kizigama miliyari 7 z’ amafaranga y’u Rwanda.

RBA

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza – Uwarokotse

Patricie Kandekezi ukomoka ahahoze hitwa i Runyinya muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yasanze Abatutsi bazize Jenoside barabaye ibitambo by’abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza. Abakozi b’Akarere ka Huye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’amakomine yabumbiwe muri Huye, bazize Jenoside Mu buhamya bwe yavuze ukuntu Jenoside iba yari umwarimukazi w’imyaka 32, akaba yari afite umugabo n’abana bane, […]

todayMay 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%