Patricie Kandekezi ukomoka ahahoze hitwa i Runyinya muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yasanze Abatutsi bazize Jenoside barabaye ibitambo by’abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza.
Mu buhamya bwe yavuze ukuntu Jenoside iba yari umwarimukazi w’imyaka 32, akaba yari afite umugabo n’abana bane, akaba ku bw’amahirwe yararokotse Jenoside nyamara atarigeze yihisha kuko yabaye kuri CHUB nyuma y’uko yatewe inkota akanakubitwa ubuhiri bufite imisumari mu mutwe; ahirukanwe ajya kuba kuri EAR, hanyuma kuri Perefegitura.
Inkotanyi ziza yari yarajyanywe mu Irango, mu rwego rwo “gukura umwanda kuri Perefegitura” aho hamwe n’abandi bari kumwe ngo bari barindirijwe kuzicwa ku itariki ya 5 Nyakanga, borosa Perezida Habyarimana ngo wari gushyingurwa kuri iriya tariki.
Jenoside yahitanye abe ndetse n’umugabo we, ariko ku bw’amahirwe abana be bararokoka.
Nyuma ya Jenoside yaharaniye kwigira kuko yabashije no kwiga kaminuza, akayiga mu gihe umwana we w’imfura we yari hafi kuyirangiza.
Yanashimye aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka, ariko asaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu guharanira ubumwe kuko iyo yitegereje abona butaragerwaho.
Yagize ati “Wenda mu rubyiruko sinamenya uko byifashe, ariko mu bakuru bangana natwe ubwo bumwe ni ku munwa. Kuko nk’iyo tugiye mu giturage aho tuvuka, tureba uko batureba, uko batwangiriza ibikorwa tugirayo, tugasanga ubwo bumwe butaragerwaho. Abatuyobora muracyafite umurimo ukomeye ariko Imana ikomeze ibashoboze, bizagenda neza, kandi natwe tuzakomeza kubafasha kubaka iki gihugu mu ntege zacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abakozi b’Akarere kurushaho gusobanurira abato amateka u Rwanda rwaciyemo.
Ati “Abarezi barusheho kwigisha neza amateka na gahunda ya Ndi Umunyarwanda turusheho kuyisobanura neza kuko Madame Patricie yatubwiye ko hari intambwe tugikeneye gutera.”
Post comments (0)