Inkuru Nyamukuru

Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya

todayMay 11, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), isaba abakozi b’ibigo biyishamikiyeho birimo Iposita, kwifashisha ikoranabuhanga bakarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita (NPO), buvuga ko icyo kigo cyabaye umuyoboro unyuzwamo inyandiko n’amabaruwa abantu bohererezanyaga, bikubiyemo amakuru y’uburyo bagomba gukora Jenoside.

Kwibuka ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023 abari abakozi 26 bakoreraga Iposita, byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo n’ibigo byigenga byashoye imari mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasabye abakorana na Minisiteri ayobora bose kwerekana uruhare rwabo mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje Ikoranabuhanga, kuko na bo ngo ari wo muyoboro bakoresha.

Minisitiri Ingabire yagize ati “Mwumvise ko ibinyamakuru ndetse n’abakozi b’Iposita bafatanyije gutegura ubutumwa busakaza urwango, rero Abanyarwanda twese, by’umwihariko abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ntidukwiye kureberera”.

Ibigo bishamikiye kuri MINICT byibutse abari abakozi b’Iposita bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Nimureke dukoreshe iryo koranabuhanga duhangane n’abarikoresha bakomeje kugoreka amateka yacu, duharanire Ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 ishize”.

Iposita ifatwa nka mukuru w’ibigo byose mu Rwanda bishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho, kuko ari yo yonyine ngo yabagaho mbere ya 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita, Celestin Kayitare, avuga ko Itumanaho ry’amabaruwa n’izindi nyandiko byanyuzwaga mu Iposita nk’umuyoboro w’ibitekerezo bya Jenoside, none n’ubu itumanaho rikoresha murandasi ngo ni ryo ririmo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Dusaba abakozi bose bo muri uru rwego kumva uburemere bw’umwihariko bafite, bakagombye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi bafite bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ibintu bikorerwa kuri Internet barabizi, babihoraho, biri mu kazi kabo ka buri munsi”.

Kayitare avuga ko abakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bagakwiye kuba bandika basubiza abapfobya n’abahakana Jenoside, bashingiye ku mateka baba bumvise ahabereye gahunda zo Kwibuka.

Uwitwa Niyongira Emmanuel warokotse, akaba yarakoreye Iposita kuva mu 1985, avuga ko Ikinyamakuru cyitwaga Kangura gishinjwa gukwirakwiza amacakubiri, n’ubwo ngo cyandikirwaga ku Gisenyi, ibyinshi mu byashyirwagamo ngo babiteguriraga mu biro by’Iposita.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye umuyobozi wa World Vision

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’umuryango World Vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval. Minisitiri w’Intebe akaba yashimye ibikorwa bya World vision ikorera mu Rwanda birimo kugeza amazi meza ku baturage, uburezi, ubuvuzi, ndetse no gukura abaturage mu bukene. Umuyobzi wa World vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval avuga ko yishimira kuba umuryango ahagarariye waragize uruhare mu gukura abaturage […]

todayMay 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%