Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye umuyobozi wa World Vision

todayMay 11, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’umuryango World Vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval.

Minisitiri w’Intebe akaba yashimye ibikorwa bya World vision ikorera mu Rwanda birimo kugeza amazi meza ku baturage, uburezi, ubuvuzi, ndetse no gukura abaturage mu bukene.

Umuyobzi wa World vision ishami rya Amerika Edgar Sandoval avuga ko yishimira kuba umuryango ahagarariye waragize uruhare mu gukura abaturage mu bukene ndetse n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange. Avuga ko nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe ndetse no gusura imishinga itandukanye ya World Vision mu Rwanda, afitiye abaturage ba Amerika inkuru nziza.

Kugeza ubu abaturage miliyoni imwe bamaze kugezwaho amazi meza na World Vision. By’umwihariko mu mirenge itatu y’Akarere ka Gicumbi ingo ibihumbi 95 zegerejwe amazi meza. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Donald Trump yahamijwe icyaho cyo gufata ku ngufu Jean Carroll

Urukiko rwa rubanda, i New York, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, rwahamije uwahoze ari Perezida Donald Trump, icyaha cy'ihohoterwa gishingiye ku gitsina umunyamakurukazi witwa Jean Carroll. Uretse icyaha cyo gufata ku ngufu, urukiko rwavuze ko Trump yanatesheje agaciro Jean Carroll ruhereye ku byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu Ukwakira umwaka ushize, avuga ko urubanza rwa Jean Carroll ari ubutekamutwe. Carroll, w’imyaka 79, yareze Trump, w'imyaka 76, ko yamufashe ku […]

todayMay 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%