Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza

todayMay 14, 2023

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza, abashimira ubwitange bagaragaza mu miryango yabo no mu bihe bigoye.

Madamu Jeannette Kagame

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi nibwo Isi yizihije umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: ” Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore! Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza.”

Umunsi w’ababyeyi wizihizwa buri ku Cyumweru cya kabiri mu kwezi kwa Gicurasi ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1912.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta irimo iratekereza icyakorwa kugira ngo mukore mwishimye – Minisitiri Dr. Nsanzimana abwira abaforomo n’ababyaza

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abaforomo n’ababyaza bakorera mu ivuriro rya Ruli mu Karere ka Gakenke ko Leta irimo itekereza icyo bakora mu kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza umurimo bakora wo kuvura abarwayi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana Ibi Minisitiri yabitangaje tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu ruzinduko yagiriye muri aka Karere ka Gakenke, agirana ibiganiro n’abakorera muri iri vuriro, abasaba kunoza umurimo bakora ndetse bakagira isuku kugira […]

todayMay 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%