Kuri uyu wa Mbere, Inama y’Inteko rusange idasanzwe yateranye, yemeje ko Habyarimana Marcel Matiku ari we ukomeza kuyobora FERWAFA mu gihe kingana n’iminsi 39.
Yari Inteko Rusange iteranye nyuma y’uko ubwegure bw’abari bagize Komite Nyobozi bwasize abasigaye batakigera kuri 2/3 kandi itegeko rivuga ko mu gihe batageze kuri uwo mubare nta cyemezo bashobora gufata, bityo komite yose igaseswa.
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bitabiriye iyi nama babanje gusobanurirwa icyo amategeko ateganya na bo batanga ibitekerezo byabo maze bemeza ko Habyarimana Marcel Matiku wari usanzwe ari Visi Perezida muri Komite yasheshwe ari we wakomeza n’ubundi kuyobora inzibacyuho aho azafatanya na Mudaheranwa Youssuf usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancilla wo mu ikipe ya Inyemera FC.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwashyizweho buzayobora igihe kingana n’iminsi 39 izageza tariki 24 Kamena 2023 ubwo hazaba Inteko rusange izatorerwamo Komite Nyobozi nshyashya izayobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Post comments (0)