Inkuru Nyamukuru

MINEMA irashimira abakomeje gutanga inkunga yo gufasha abasenyewe n’ibiza

todayMay 15, 2023

Background
share close

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), irashimira abakomeje gutabara abahuye n’ibiza, aho ikomeje kwakira inkunga zinyuranye umunsi ku wundi, harimo n’imifuka 1,280 ya Sima yakiriye ku Cyumweru tari 14 Gicurasi 2023.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe

Muri ubwo bufasha, hamaze kuboneka amafaranga arenga miliyoni 110Frw, ari nako hatangwa ibikoresho bitandukanye birimo na Sima, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabitangarije Kigali Today.

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwakira iyo nkunga ya SIMA ingana na Toni 68, yatanzwe n’uruganda rwa Twiga Cement rwo muri Tanzaniya, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Inkunga zikomeje gutangwa kandi tugenda tuzitangaza, ngira ngo mwarabibonye ko Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bohereje amafaranga arenga miliyoni 28, ndetse uyabariye hamwe n’ayagiye aza kuri konti, ni amafaranga amaze kurenga miliyoni 110”.

Arongera ati “Abanyarwanda bagiye batanga ibikoresho byinshi bitandukanye, byunganira ibyo Leta yamaze kugeza kuri bariya baturage bahuye n’ibiza, na n’ubu kandi ikomeje kubibagezaho”.

Ni inkunga ya Sima yatanzwe na Twiga Cement

Mu bafatanyabikorwa bamaze gutanga inkunga yo gufasha abahuye n’ibiza, PS Habinshuti yashimiye Uruganda Twiga Cement, ku bw’inkunga ya Sima rwageneye u Rwanda mu kugoboka abibasiwe n’ibiza.

Ati “Mu gihe kirambye tuzakenera kubakira bariya baturage bahuye n’ibiza, iyi akaba ari inkunga yatanzwe na Twiga Cement, twabashimiye. Tunakomeza gushimira kandi n’abandi bari kudufasha kugira ngo ibikenewe byose kuri aba baturage biboneke, kandi bibagirire akamaro mu gihe gitoya ikiringaniye n’ikirekire”.

Iyo nkunga ya Sima Ubuyobozi bw’Ikigo Tanzania Portland Cement Company Ltd, kizwi ku izina rya Twiga Cement, bwageneye u Rwanda, ingana na toni 68 zihwanye n’imifuka 1280, iyo nkunga ikaba ihagaze Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 16.

Mukama Augustin Bisarinkumi wari uhagarariye Twiga Cement muri icyo gikorwa, yavuze ko bahisemo gutanga inkunga ya sima nyuma y’uko ubuyobozi bw’urwo ruganda bwababajwe bikomeye n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu Majyaruguru n’Iburengerazuba bw’Igihugu, aho yemeza ko Ubuyobozi bwa Twiga Cement buzi neza ko nta bufasha bwasimbura agahinda n’ububabare abaturage bafite.

Mukama Augustin Bisarinkumi wari uhagarariye Twiga Cement muri icyo gikorwa

Akomeza agira ati “Ntabwo Twiga Cement ifata u Rwanda nk’isoko gusa, abayobozi barantumye bati ugende utubwirire u Rwanda ko twifata nk’abafatanyabikorwa ba Leta, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda. Twiga Cement izwi mu Rwanda kandi irahakorera cyane, aho isanzwe izana Sima mu rwego rwo kwirinda ko ibura ku isoko”.

Arongera ati “Twiga Cement kandi izi ko uretse inkunga yihutirwa y’ibyatunga abantu bavuye mu byabo no kubona aho baba bacumbitse, izi neza kandi ko hakenewe inkunga yihutirwa yo gusana inzu n’ibikorwa remezo byangiritse, kugira ngo abaturage basubire vuba mu buzima bwabo busanzwe”.

Nk’uko Mukama abivuga, Twiga Cement ikomeje kwihanganisha Abanyarwanda bose na Leta y’u Rwanda iyobowe na President Paul Kagame, by’umwihariko abaturage babuze ababo n’ibyabo muri ibi bihe, yizeza u Rwanda ubufatanye.

Habinshuti avuga ko ibikorwa byo kubakira abahuye n’ibiza birimo gutegurwa, ahari kurebwa ahantu haberanye no gutuzwa, hanegeranywa ibikoresho bizifashishwa mu kububakira.

Yatanze yagize ati “Ubutumwa ni ugushimira abafatanyabikorwa bacu n’inshuti z’Igihugu, ari abari mu Rwanda n’abari hanze, rwose turimo kubona imbaraga zabo zifasha bariya baturage”.

Arongera ati “Turahumuriza abahuye n’ibiza tubabwira ko nk’uko Umukuru w’Igihugu yabibamenyesheje ubwo yari yabasuye, ibikenewe byose biregeranywa kugira ngo babashe gufashwa neza kandi by’igihe kirambye”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye yanga buruse ya Leta (Ubuhamya)

Uwizeye Jean de Dieu wari warabaswe n’inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside aratangaza ko yanze buruse ya Leta yari yahawe, ngo kubera ko atari yizeye kubona akazi keza kuri Leta y’Inkotanyi, ahubwo akumva ko aramutse yize akaminuza zazamwica. Uwizeye ubu atanga ibiganiro byo kwibuka akanatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho Uwizeye avuga ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko akigira inama yo kuyireka ngo ni iy’Inkotanyi, akomeza gukora akazi k’ubwarimu ariko […]

todayMay 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%