Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe bikomeye n’ibiza, cyane mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi, ndetse benshi mu bahuye n’icyo kibazo bakaba bari mu nkambi, aho bafashwa na Leta n’abagira neza.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twashegeshwe n’imyuzure yatewe n’umugezi wa Sebeya ndetse n’inkangu ku misozi, bituma abarokotse bagenda imbokoboko kuko ntacyo babashije gukura mu nzu.
PSF yagaragaje ko yabonye miliyoni 50 n’ibihumbi 578 n’amafaranga y’u Rwanda 400, yakusanyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bakusanyije miliyoni 17 n’ibihumbi 430, Intara y’Iburasirazuba igira miliyoni 24 n’ibihumbi 308, Intara y’Amajyaruguru yakusanyije miliyoni 6 n’ibihumbi 350, mu gihe Umujyi wa Kigali wakusanyije miliyoni 11, ibihumbi 915 n’amafaranga 500.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yanditse ishimira imiryango, ibigo n’abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga inkunga zigezwa ku bahuye n’ibiza.
MINEMA itangaza ko hamaze gutangwa ibiribwa toni 426 ku bantu 20,326 bakuwe mu byabo n’ibiza, bacumbikiwe ahantu 83.
Ibiza byabaye mu ntangiriro za Gicurasi byahitanye abantu 135, bikomeretsa 110, umwe aburirwa irengero, bisenya inzu 5,963.
U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), byasinye amasezerano yo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi, no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya 2010. Aya masezerano yitezweho gukemura ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, yatangaje ko iyi nama yabereye i Genève mu Busuwisi ku biro ry’ishami ry’Umuryango […]
Post comments (0)