Inkuru Nyamukuru

Gisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kwica abantu babiri

todayMay 16, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri.

Habimana arakekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora tariki 13 Gicurasi 2023.

Uretse Habimana, hafashwe kandi na Hagenimana Candida, bikekwa ko ari we wamutumye kubica, kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ubugome.

Yagize iti “RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda, kandi ko nta wemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure”.

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Turukiya ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu

Ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku cyumweru muri Turukiya riragaragaza ko bishoboka ko habaho icyiciro cya kabiri cy’amatora. Perezida Recep Tayyip Erdogan uri ku butegetsi na Kemal Kilicdaroglu wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi Ni mu gihe Perezida Recep Tayyip Erdogan na Kemal Kilicdaroglu uri ku isonga mu bahatanira intebe y'umukuru w'igihugu bombi bavuga ko bizeye intsinzi. Erdogan amaze imyaka 20 ku butegetsi. Ni we mukuru […]

todayMay 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%