Mu minsi yakurikiye itariki ya 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, ni bwo Padiri Munyeshyaka Wenceslas yagizwe Umuyobozi wa Paruwase y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), mu Karere ka Nyarugenge.
Akimara kugirwa umuyobozi w’iyo Paroisse, yahise avana nyina Mukarukaka Félicité mu Bugesera, amwimurira mu nzu yamuguriye mu mudugudu wa Rutagara ya mbere, mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Ibyo Padiri Munyeshyaka yabikoze agira ngo avane nyina hafi y’Abatutsi bo mu Bugesera, abo we yitaga ibyitso by’Inkotanyi, bityo amushyire hafi ye muri Nyarugenge.
Nyina wa Munyeshyaka yari asanzwe ari umukirisitu gatorika, ndetse Paruwase umuhungu we yari akuriye yaje kubaka hepfo y’urugo rwe inzu, yaberagamo amasengesho y’umuryango remezo, abakecuru badafite intege zo kugera kuri paruwase ku Cyumweru akaba ari yo bateraniragamo.
Mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabaye ku itariki 13 Gicurasi 2023, uwitwa Ahorukomeye Félix watanze ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Nzove, yavuze uburyo mu gihe cya Jenoside, benshi mu Batutsikazi basenganaga na nyina wa Munyeshyaka hamwe n’imiryango yabo bamuhungiyeho, hanyuma Munyeshyaka akamutegeka kutagira Umututsi acumbikira.
Ahorukomeye yaragize ati “Benshi mu Batutsikazi n’imiryango yabo bigiriye inama yo guhungira kwa nyina wa Padiri Munyeshyaka, kugira ngo barebe ko Padiri yaza kubahungishiriza hamwe na nyina akabajyana kuri Sainte Famille, ariko Munyeshyaka yaje guha nyina amabwiriza yo kutagira Umututsi n’umwe ahisha iwe.”
Ahorukomeye yakomeje avuga ko nyina wa Munyeshyaka yubahirije ibyo yamutegetse, abaje kumuhungiraho bose akababwira ko bagomba guhungira muri ya chapel y’umuryango remezo yubatswe na Paruwase Sainte Famille, kugira ngo bacungirwe umutekano, ariko nyuma y’icyumweru interahamwe zaje kuhabasanga zirahabicira bose.
Ahorukomeye yaragize ati “Icyagaragaye ni uko Padiri Munyehyaka yari azi umunsi n’isaha Abatutsi bari barahungiye muri Chapel ya Nzove bari bwicirweho, kuko uwo munsi ari bwo yaje kuvana nyina mu Nzove akamujyana wenyine muri Paruwase ya Sainte Famille, abandi bagasigara bicirwa muri ya Chapel yari yubatse imbere y’urugo rwa nyina.”
Uyu Mupadiri wagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo yakunze gukingirwa ikibaba na Kiliziya Gatolika, yaje kugaragaraho ingeso y’Ubusambanyi, ndetse aza no kwemera ko afite umwana yabyaranye n’umugore w’Umufaransakazi.
Ibi byatumwe Umushumba wa Kiliziya Gatorika Papa Francis, afata icyemezo cyo kumwirukana burundu mu mirimo y’Igipadiri, anahabwa akato ahantu hose hakorerwa imirimo irebana na Kiliziya gatolika.
Mu bikorwa by’ubugome ndengakamere byaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas, witwazaga imbunda atari umusirikare, harimo kuba we ubwe yarashyikirizaga interahamwe Abatutsi babaga bahungiye muri Sainte Famille, ndetse akaba yaranahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa b’Abatutsikazi, bamwe akabahemba kubahungishiriza muri Hotel des Mille Collines yarindwaga n’Ingabo za MINUAR, ababyanze akabagabiza Interahamwe zikabica.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe na Leta y’u Rwanda bakomeje gusaba u Bufaransa ko bwamuta muri yombi, agashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe amaraso y’intama z’imana yagabije ibirura, kandi yaritwaga ko ari we mushumba wazo.
Post comments (0)