Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye abafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe by’ibiza

todayMay 16, 2023

Background
share close

Perezida Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bihanganishije u Rwanda nyuma y’aho ibiza biteje imyuzure n’inkangu. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye hagati ya tariki 2-5 Gicurasi 2023, iteza imyuzure n’inkangu byatwaye ubuzima bw’abaturage bagera ku 135.

Ubwo ibyo biza byabaga, abayobozi batandukanye barimo na Perezida Kagame bageze aho byabereye ndetse bihanganisha abo byagizeho ingaruka.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi”.

Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, yashimiye abayobozi n’inshuti z’ u Rwanda babafashe mu mugongo.

Yagize ati: “Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunita ku barokotse…”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) iherutse gutangaza ko hamaze gukusanywa amafaranga asaga Miliyoni 110 FRW yo gufasha abagizweho n’ingaruka.

Ibi biza usibye ubuzima bw’abaturage byatwaye, byangije ibikorwa remezo birimo imihanda n’inzu z’abaturage hamwe n’ibigo by’amashuri.

Zimwe mu nkunga zikomeje gutangwa harimo imifuka ya SIMA aho uruganda rukora SIMA muri Tanzania ruherutse kohereza imifuka irenga 1200. Abandi batanze inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro, inkweto, amafaranga n’ibindi.

Inkunga zikomeje kugezwa ku bibasiwe n’ibiza

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Zelenskyy yasuye u Bwongereza, yemererwa inkunga y’intwaro

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku wa mbere yagiriye uruzinduko mu Bwongereza yakirwa na Minisitiri w'intebe, Rishi Sunak, wamwemereye kongera inkunga y'intwaro. Ubwongereza ni igihugu cya kane Zelenskyy yasuye mu minsi itatu ishize. Yabanje kunyura mu Butaliyani, mu Budage no mu Bufaransa. Hose akaba yaragenzwaga no gusaba izindi ntwaro, kandi hose barazimwemereye. By’umwihariko, Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere giteganya guha Ukraine misile zirasa kure cyane, kurenza kilometero 250, na […]

todayMay 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%