Ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya UNITAR.
Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ishyira imbere amahugurwa nk’inkingi ikomeye yo kubaka ubushobozi mu rwego rwo guhangana n’ibyaha byugarije isi ya none haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu mu gihe rwitabajwe.
Yakomeje avuga ko guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano bisaba abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kuzamura urwego rw’abakora mu nzego z’umutekano.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri. Habimana arakekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora tariki 13 Gicurasi 2023. Uretse Habimana, hafashwe kandi na Hagenimana Candida, bikekwa ko ari we wamutumye kubica, kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo […]
Post comments (0)