Inkuru Nyamukuru

Turukiya ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu

todayMay 16, 2023

Background
share close

Ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku cyumweru muri Turukiya riragaragaza ko bishoboka ko habaho icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Perezida Recep Tayyip Erdogan uri ku butegetsi na Kemal Kilicdaroglu wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi

Ni mu gihe Perezida Recep Tayyip Erdogan na Kemal Kilicdaroglu uri ku isonga mu bahatanira intebe y’umukuru w’igihugu bombi bavuga ko bizeye intsinzi.

Erdogan amaze imyaka 20 ku butegetsi. Ni we mukuru w’igihugu muri Turukiya umaze igihe kirekire ku butegetsi kurusha abamubanjirije bose. Mu matora yabaye ku cyumweru, yabonye amajwi arenze ayari yitezwe, ariko ntiyashobora kuzuza 50% akenewe.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi agera kuri 99.4%, Erdogan yari ku isonga n’amajwi 49.4% mu gihe Kilicdaroglu bahanganye yari kuri 45% nkuko Ahmet Yaner ukuriye komisiyo y’amatora muri Turukiya yabitangarije abanyamakuru.

Gusa hari amajwi y’abatoye bari mu mahanga yari atarabarurwa. Biramutse bikomeje uko bimeze kugeza ubu icyiciro cya kabiri cy’amatora, cyakorwa tariki 28 Gicurasi 2023.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko abantu barenga miliyoni 64 ubariyemo n’abatuye mu mahanga ari bo bari bemerewe gutora. Gusa ababarirwa kuri 89% muri abo ni bo batoye.

Erdogan cyangwa Kilicdaroglu bose bemera ko aya matora akomeye cyane mu mateka y’iki gihugu.

Mu gihe ifaranga ryo muri Turukiya rimaze guta agaciro ku rugero rwa 40%, abaturage baremerewe n’igiciro cyo hejuru cy’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi, ikibazo cy’ubukungu ni cyo benshi mu matora bashyize imbere.

Perezida Erdogan yahinduye imikorere y’inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu ku buryo bumwemerera guca iteka nka Perezida rikubahirizwa uko ryakabaye.

Abamunenga bavuga ko uko kwigwizaho ububasha ari byo byatumye habaho ubukererwe mu gutabara mu gihe umutingito wibasiraga icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka ugahitana abantu barenga 50,000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abikorera bakusanyije asaga miliyoni 50Frw yo gufasha abangirijwe n’ibiza

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwakusanyije inkunga y’asaga miliyoni 50Frw, agenewe gufasha abashegeshwe n’ibiza, byagiririye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ibakuwe mu byabo n’ibiza bagenewe ibyo kurya Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe bikomeye n’ibiza, cyane mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi, ndetse benshi mu bahuye n’icyo kibazo bakaba bari mu nkambi, aho bafashwa na Leta n’abagira neza. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twashegeshwe n’imyuzure yatewe n’umugezi wa […]

todayMay 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%